Abanya Somaliya bagendereye u Rwanda mu gushaka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge iwabo
Itsinda ry’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zaturutse muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Ibikorwa bya Leta n’Ubwiyunge muri Somalia, ziri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.

Izi ntumwa ziherekejwe n’abayobozi bo muri Kaminuza ya Somalia (Somali National University), zakiriwe kandi n’ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye.
Gahunda y’uru ruzinduko izibanda ku kungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi hagati y’izi nzego, cyane cyane ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu Kigo cyita ku masomo ajyanye no gukumira amakimbirane. (Center for Conflict Management). Ibiganiro bizibanda ku buryo bwo guteza imbere amasomo ajyanye n’amahoro n’ubwiyunge.
Hateganyijwe kandi n’biganiro byo ku rwego rwa tekiniki bizagaruka ku buryo bw’imyigishirize, itegurwa rya gahunda z’amasomo, ndetse no gushyiraho ubufatanye bukomeye mu rwego rw’uburezi.

Ibi bigamije gufasha mu kubaka ibihugu byanyuze mu makimbirane, binyuze mu kongerera imbaraga inzego z’uburezi n’iterambere rirambye.
Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeje gukura hagati y’u Rwanda na Somalia, by’umwihariko mu bijyanye no kubaka amahoro, ubwiyunge, no guteza imbere inzego za leta n’uburezi.

U Rwanda na Somalia bisanzwe bifitanye umubano ishingiye ku masezerano atandukanye y’ubufatanye harimo ayo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Ibi bihugu kandi byifatanya mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry’intwaro nto rinyuranyije n’amategeko, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye hagati ya Polisi no guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.
![]()

