Imikorere icyemangwa yatumye RDB ifunga hoteli enye zose
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwafunze by’agateganyo hoteli enye nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.
Aya mahoteri yafunzwe arimo Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo ndetse na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu.
Iri genzura ryakozwe mu rwego rwo kureba niba ibikorwa byakira abantu byubahiriza amahame agenga ubuziranenge, umutekano n’imitangire ya serivisi.
Nk’uko bikubiye mu itangazo uru rwego rushyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2026, risobanura ko gufunga ibi bigo ari icyemezo cyafashwe hagamijwe guha ayo mahoteri umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe.
Itangazo rigira riti: “Muri byo harimo ibijyanye n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano rusange, ireme rya serivisi ndetse n’ibindi bisabwa mu rwego barimo.”
RDB yasabye aya mahoteri guhagarika ibikorwa byose bijyanye no kwakira abantu kugeza igihe azaba amaze gukosora ibyo yasabwe ndetse kandi ko igenzura rizakomeza gukorwa kugira ngo harebwe niba ibisabwa bishyirwa mu bikorwa mbere y’uko yemererwa kongera gukora.
Uru rwego rwibukije kandi abafite ibikorwa byakira abantu ko kubahiriza amabwiriza ari ingenzi mu kurinda ubuzima n’umutekano by’abakiliya n’abashyitsi, ndetse no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.
RDB yavuze ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, kandi ko izafata ingamba zikomeye ku batayubahiriza.

Century Park Hotel and Residences ni imwe muri hoteli zafunzwe

Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali

Nengo Eden Park yo mu Karere ka Rubavu, yafunzwe by’agateganyo

Highland Resort ikorera muri Rulindo
![]()

