AmakuruEconomyIkoranabuhangaImibereho myizaMu MahangaMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiUncategorized

U Buhinde bugiye kugura indege zigera muri 200 mu Burusiya

U Burusiya bwatangaje ko indege zikorwa n’inganda zabwo ziri hagati ya 100 na 200 zigiye kugurwa n’u Buhinde mu gihe kiri imbere mu rwego rwo kuzamura ubwikorezi bw’abantu imbere muri iki gihugu bukomeje kwaguka ariko hakabura ibikorwa remezo bihagije.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’u Burusiya rukora indege rwitwa United Aircraft Corporation (UAC), Vadim Badekha.

Yagaragaje ko amasosiyete akora ubwikorezi bwo mu kirere imbere mu Buhinde ashaka kwifashisha indege zo mu bwoko bwa SJ-100 Superjet ndetse n’izindi za Il-114-300 zo mu Burusiya.

Ati “Turi kugirana ibiganiro ku kuzatugurira indege ziri hagati ya 100 na 200.”

Yongeyeho ko kandi bishoboka ko indege zo mu Burusiya zishobora kujya gukorerwa mu Buhinde mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere kugira ngo igiciro cyazo kizabe kiri hasi binyuze mu mikoranire bari kuganiraho.

Indege ya SJ-100 Superjet ishobora gutwara abagenzi bagera ku 100, mu gihe Il-114-300 yo ishobora gutwara abagera kuri 68.

Zose zifite ubushobozi bwo gukora ingendo zihuza imijyi mito no kugenda intera ngufi.

U Buhinde buri mu masoko akomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere ku Isi, aho imibare igaragaza ko mu 2025 bwari igihugu cya gatatu ku Isi gifite umubare munini w’abakoresha indege.

Impamvu ni uko Abahinde benshi bari kugenda bimuka ku gukoresha ubundi buryo bw’ingendo zo ku butaka bagashishikarira cyane gutega indege kuko amikoro yabyo babasha kuyabona ku buryo abazitega atari abajya mu ngendo za kure cyane gusa nk’uko byahoze.

Kugeza ubu bufite ibibuga by’indege 160 bikorerwaho ingendo zisanzwe, mu gihe mu 2014 byari 74 gusa.

Abasesenguzi bagaragaza ko mu myaka 20 iri imbere u Buhinde buzaba bukeneye indege nto n’iziciriritse ziri hagati ya 300 na 400, bitewe n’izamuka ry’ubukungu rinazamura ubwiyongere bw’abakoresha ubwikorezi bwo mu kirere.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere inganda zabwo, u Buhinde bwifuza ko zimwe muri izo ndege bushaka kugura mu Burusiya zakorerwa imbere muri icyo gihugu.

Ni muri urwo rwego UAC yasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete yo mu Buhinde yitwa Hindustan Aeronautics Limited kugira ngo harebwe uburyo indege za SJ-100 zakorerwa mu Buhinde.

Badekha yongeyeho ko hajya hakorerwa indege hagati ya 20 na 40 za Superjet buri mwaka mu Buhinde byaba ari umuvuduko mwiza, ndetse ko isoko ry’u Buhinde n’ibihugu bibukikije bifite ubushobozi bwo kugura izo ndege.

Uretse Superjet, impande zombi ziri no kuganira ku buryo indege za Il-114-300 na zo zakorerwa mu Buhinde binyuze mu masezerano Sosiyete y’Abahinde ya Flamingo Aerospace yamaze gusinya mu buryo bw’ibanze.

U Buhinde bugiye kugura indege zigera muri 200 mu Burusiya

Loading