Perezida Kagame yakiriye Bednar wa The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints
Perezida Paul Kagame yakiriye umwe mu ntumwa 12 z’Itorero The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, David A. Bednar n’itsinda bari kumwe, banagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire igamije guteza imbere uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza.
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryatangaje ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa 18 Werurwe 2026.
Ryakomeje riti “Kuri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye David A. Bednar wa The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints n’itsinda bari kumwe mu rugendo rwe mu Rwanda.”
Abayobozi bombi baganiriye ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuryango ushingiye ku myemerere ukorera abaturage ariko bibanda ku nzego zirimo uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza.
The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints ikomeje guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.
Mu 2025 yakoresheje ibihumbi 700$ (asaga miliyari 1,2 Frw) mu bikorwa byo guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Iri torero kandi riherutse guhuza abayobozi muri ryo mu Rwanda n’abo mu nzego za Leta zitandukanye mu kuganira uko The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ yakomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda, no gukora imishinga iteza imbere imibereho y’Abaturarwanda muri rusange.
Mu busanzwe, iri torero rishyira imbere kwigisha ijambo ry’Imana, ariko ntibisigane n’ibindi bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abigishwa.
Rifite kaminuza yitwa BYU–Pathway ifite icyicaro muri Amerika ikanatanga ubumenyi buhanitse, ariko kuko kwigira ku cyicaro cyayo bihenze ishyiraho uburyo bwo kwigira hisunzwe iya kure, mu korohereza abashaka kuyigamo bari mu gihugu icyo ari cyo cyose.
Mu mikoranire na Leta y’u Rwanda, The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints iherutse kugirana amasezerano na Minisiteri y’Uburezi ku buryo Abanyarwanda bashaka kwiga muri iyo kaminuza banyuze ‘online’, bazishyurirwa ikiguzi kiri hagati ya 10%-50%, ndetse buri munyeshuri akanahabwa mudasobwa yo kwifashisha mu masomo.
Abazitabira amasomo bazaba bashobora kwigira Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri muri iyo kaminuza.
Inyungu zirimo ni uko umunyeshuri ashobora kwiga muri BYU–Pathway umwaka umwe, yasoza amasomo akaba afite amahirwe ko inamufasha kubona akazi kubera imikoranire ifitanye n’ibigo byinshi ku Isi.
Ku Banyarwanda kwiga muri BYU–Pathway byatangiye mu 2020 bitangirana n’abanyeshuri 98, gusa ubu byitezwe ko hazakirwa nibura abandi 450 mu mwaka utaha.
Mu mpera z’umwaka ushize kandi u Rwanda, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo na The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ hatangajwe ko hagiye gutangizwa uburyo bwo gukorera amagare abafite ubumuga nta kiguzi batanze.
Imibare ya The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ igaragaza ko mu myaka itanu yari ishize imaze gutanga amagare y’abafite ubumuga arenga 4500.
The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ ishami ryo mu Rwanda rimaze imyaka itanu rikora ku mushinga wo gutanga amagare ku bafite ubumuga, aho buri mwaka ritanga amagare agera kuri 900 mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga kubona ibikoresho.
The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints yashinzwe mu 1830 na Joseph Smith muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Salt Lake City muri Leta ya Utah.

SOURCE:VILLAGE URUGWIRO
![]()

