Abatuye i New York babujijwe kuva mu ngo kubera urubura rukabije
Meya w’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zohran Mamdani yategetse abatuye uyu mujyi kutava mu ngo zabo, uretse gusa igihe bafite gahunda zihutirwa, mu kwirinda ingaruka bashobora kugirwaho n’urubura rwinshi rwaguye.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo Umujyi wa New York washyize hanze ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026.
Meya Zohran Mamdani yavuze ko ibiraro n’imihanda migari bigomba gufungwa kuva ku Cyumweru Saa 21:00, kugeza kuri uyu wa Mbere Saa 12:00, ku isaha yo muri Amerika.
Ati “Umujyi wa New York ntabwo wigeze uhura n’imvura n’urubura biri kuri uru rwego mu myaka 10 ishize. Turasaba abatuye New York bose kwirinda ingendo zitari ngombwa.”
Iki cyemezo cyo kuguma mu rugo ntabwo kireba abakozi bakora imirimo ya ngombwa, cyangwa abandi bashobora gukora ingendo kubera impamvu zihutirwa.
Ubuyobozi bwa New York butangaje iki cyemezo mu gihe Leta nyinshi zo muri Amerika zikomeje kwibasirwa n’urubura rudasanzwe. Biteganyijwe ko uru rubura n’umuyaga ukomeye bishobora gutera ibura ry’umuriro hirya no hino mu gihugu.

Abatuye i New York babujijwe kuva mu ngo kubera urubura rukabije
![]()

